Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, July 08, 2015

oh my God noneho :Filimi z’ubusambanyi zatangiye gukinwa ku mugaragaro mu Rwanda

Pornographie 1
Filimi z’ubusambanyi(Porno) noneho zatangiye kugera mu Rwanda , aho nta soni zerekanwa mu ruhamwe imbere y’abana , ariko ikirenzeho zikanakinwa n’abakobwa b’abanyarwanda. Izi filimi zikaba zatangiye kugaragazwa mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane I Remera muri Corridor, I Kanombe mu Kajagari n’I Nyamirambo.

Mu nkuru icukumbuye dukesha ubushakashatsi bw’ikinyamakuru The  Newtimes,iragaragaza ko mu Rwanda hari tumwe mu tubari twerekanirwamo filimi z’ubusambanyi, hatitawe ku kigero cy’abari kuzireba , dore ko benshi mu baba bahereza(guseriva) muri utwo tubari ari abana bato batarageza ku myaka 18.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyatembereye mu kabari kamwe kari Nyamirambo ahazwi nka Mirongo Ine karimo n’Akabyiniro aho cyahasanze umugore urimo yonsa umwana nyamara , nanone kigatangazwa n’abana bari aho bazenguruka, ubona ntacyo bibwiye abari aho kuba bari kumwe n’abana nijoro, byongeye ahantu hari imyambarire idahwitse n’ibikorwa biganisha ku busambanyi.
Ahandi ikinyamakuru cyageze ni I Remera ahitwa Muri koridoro, herekanwa filimi z’ubusambanyi mu masaha ya saa tanu z’ijoro nyamara hakaba haba hari n’abana benshi bari munsi y’imyaka 18.Akenshi ngo urwo rubyiruko ruba rwoherejwe aho n’ababyeyi babo bafite utubari ngo baze kwita ku bakiriya.Mu Kajagali II ka Kanombe naho ngo herekaniwa izo filimi, kandi mu tubari tuzerekana ngo uba usanga abana b’abakobwa bahakora bafite imyaka hagati ya 15-17, ngo nta kibazo ubona bafite baba bita ku bakiriya nk’ibisanzwe.
Abanyarwandakazi batangiye kwigaragaza  mu gukina porno
Umunyamakuru ubwe yiboneye filimi z’ubusambanyi zakinwe n’abakobwa b’abanyarwanda.Mu gihe yari mu bushakashatsi, hari umuntu umwe wamubwiye ko ashobora kumuha amakuru.Barajyanye amwereka imwe muri izo filimi, gusa atangazwa no kumva abakobwa bari barimo bavuga ikinyarwanda cy’umwimerere.Umunyamakuru yamusabye kumuha CD imwe niba bishoboka, ariko undi aranga amubwira ko atabyemerewe.Icyakora yamubwiye ko azamwingingira umwe muri abo bakobwa bakina bakiganirira imbonankubone.

Byaje gukunda aramwinginga, icyakora abuza umunyamakuru kujyana Kamera, icyuma gifata amajwi cyangwa kwandika, kuko yari yabeshye uwo mukobwa ko uwo bagiye kuganira ari umuntu wifuza ukina izo filimi. Umukobwa waganiriye n’uyu munyamakuru yamwise Anita mu rwego rwo kubungabunga umutekano we
Anita uyu munyamakuru yamusanze  mu kabari Nyamirambo.Ni umukobwa muto kandi ufite ikimero cyiza.Yatangiye inkuru y’uko yageze mu mwuga w’ubusambanyi :
Ati “Narangije amashuri yisumbuye muri 2011, njya gufasha mukuru wange mu kabari ke kari mu Kajagali, Kanombe.Aho niho natangiye kujya mpura n’abagabo baje kunywa nkaryamana nabo mu buryo bwo gushimisha abakiriya.
Umunsi umwe natunguwe no kubona umuhungu umwe azanye amafaranga ibihumbi magana atanu(amanyarwanda) ansaba ko turyamana akayampa.Sinari nagatunze amafaranga angana atyo mu buzima bwange.Naratekereje nti : “ko ndyamana n’umuhungu w’inshuti yange, kuki ibi ntabikora ? Byongeye umuhungu w’inshuti yange ntazabimenya.
Twamaze iminsi mike turi inshuti n’uwo muhungu, ngezaho ndamwizera.Yaje kunsobanurira neza uburyo abonamo ayo mafaranga, amaze kubinyumvisha neza numva nabigerageza.Yaje kunjyana ku mugore ukuze witwa “Madamu” utuye Kicukiro, warebanaga igitsure.Madamu yambajije imyaka mfite mubwira ko mfite 19, ahita ambwira ko ngaragara nk’ukuze kurusha imyaka mfite.
Yansabye kumubwira inkuru y’imibereho yange, ariko anavuga ko ndi umukandida mwiza.Namubwiye ko ababyeyi bange bombi bitabye Imana.Ambwira ko ngomba kuguma aho.Nahise mbwira mukuru wange ko nabonye akazi keza mu mujyi kandi kampemba amafaranga menshi.Ariko nanze kumubwira ako kazi kuko atari kunyemerera.Mukuru wange yarishimye cyane yumvise ko ngiye kureka akazi ko mu kabari.
Ubusanzwe abakobwa bafata ni abari hagati y’imyaka 19 na 22.Nkaba ntekereza ko kandi abakobwa bose bazanwa mu buryo nk’ubwange.Badupimye SIDA , batwigisha uburyo butandukanye bwo gukora imibonano mpuzabitsina, banatubwira kugira isuku.Baduhaye amafaranga tujya kugura imyenda.Madamu yatangiye kujya adusohokana, ntekereza ko byari ukudukundisha ubuzima bwari budutegereje.
Urugendo rugana Uganda
Mu itsinda nari ndimo twari abakobwa batanu, buri wese yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu yo kwitegura urugendo no gushaka impapuro z’inzira.Twahagurutse I Kigali muri Nzeli twerekeza Kampala.Byari nka saa kumi n’imwe za mugitondo , tugerayo saa munani n’igice z’amanywa.
Tugeza aho tuvira mu modoka, twahasanze undi mugore mu ivatiri adutegereje.Batunyuza mu muhanda wa Bombo uri Kampala.Batujyanye muri hoteli, tumaze kuruhuka batubwira ko baraducamo amatsinda abiri.Njye n’undi mukobwa twajyanywe na Madamu ahitwa Muyenga, naho abandi batatu bajyanwa n’undi mugore witwa Nnalongo ahitwa Bugolobi.
Aho Muyenga hari hameze neza, tuhasanga abasore batatu banywa inzoga, nuko Madamu aradusobanura anadusaba kumenyana nabo ndetse tukanaruhuka.Madamu yadusize aho n’abo basore,adusezeranya ko azagaruka ejo mu gitondo.
Igikorwa cyatangiye saa saba z’ijoro buri musore ashaka kuryamana na buri wese muri twe.Twabanje kugira impungenge ariko twibuka ko Madamu yari yatubwiye icyo tuje gukora.Muri make byari Ubusambanyi.
Bagitangira, kamera zatangiye akazi.
Anita yavuze ko bahabwaga amafaranga ari hagati ya 172,000 mu manyarwanda na 344,000.Icyakora ngo Madamu nta mafaranga yabasabaga muri ayo babaga bahawe.
Uko iri soko ryo gukina Filimi z’ubusambanyi zageze mu Rwanda
Anita avuga ko iryo soko ryo gukina porno rikomeye mu Rwanda.Ngo ubusanzwe abakobwa bazanwa n’abahungu bitwa “ABAPFUBUZI” baryamana n’abagore bakuze nka ba Madamu.Abo bagore bakuze nibo batuma abo bosore(ABAPFUBUZI) kubashakira udukobwa tukiri duto kuko bo baba bashoboye gutereta utwo dukobwa kandi banatwisanzuyeho.Anita akomeza avuga ko nta gahato kaba kari mu babikora kuko ngo nta we arumva abyitotombera.
Pornographie 2
Anita avuga ko yagezemo afite imyaka 19, ubu afite 21.Icyakora ngo ahangayikishijwe n’ubuzima bwe, niba ataranduye SIDA kuko nubwo babapimye bajya kwinjira mu mwuga, ngo ntarongera kwipimisha.Ikindi kandi ngo ntiyizeye niba ibisubizo babahaye babapima ari byo.Akaba yarafashe umwanzuro wo kutagira undi muhungu aryamana na we uretse abo mu ishyirahamwe.(abo basanzwe baryamana muri uwo mwuga).
Anita yavuze ko ishyirahamwe ryagutse kandi rifite amashami menshi muri kaminuza zo mu Rwanda.Akaba yemeza ko kandi ntawapfa kubacika kuko bahita bamumenya byoroshye.Impamvu kandi ngo banga abavamo, nuko baba batinya ko hagize uvamo yabamenera amabanga.
Anita avuga ko akiri muri uwo mwuga, icyakora ngo ajya anyuzamo akaza gusura mukuru we kugirango atagira impungenge.Ikindi kandi ngo iryo soko batangiye kurigeza no mu Burundi nubwo ho bataragera kure.Uganda ngo niho bimaze gutera imbere cyane.Hari n’abakobwa b’abanyarwanda bahitamo kwigumira muri Uganda kugirango babone uko bakina filimi neza.
Icyo inzego z’umutekano zibivugaho
Nyamara Polisi y’igihugu ngo hari ibibazo yagiye yakira bijyanye n’itwarwa ry’abantu bajyanwa mu bindi bihugu, kuva muri 2008 bakaba bamaze kugenzura ibibazo nk’ibyo 13, nkuko byatangajwe na ACP Damas Gatare.Akomeza avuga ko abo bantu bajyanwa bababeshya kubaha akazi keza no kubarihira amashuri.Gatare akomeza asaba abantu baba bumva abantu babo barajyanywe hanze mu buryo nk’ubwo, ngo babimenyesha Interpol kuko ishinzwe gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka.Akaba avuga ko bagiye kwigisha abaturage kuri icyo kibazo.
Gusa wakibaza izindi ngamba ziri gukorwa ngo abakora abashora urubyiruko mu bikorwa nk’ibyo by’urukozasoni babireke kuko nibidakumirwa hakiri kare, dushobora kuzashiduka amazi yarenze inkombe.