Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mexico:Uwari uhagarariye Mexico yivanye muri Miss Universe kubera ivanguraruhu

Uwari uhagarariye Mexico mu marushanwa ya Miss Universe yafashe umwanzuro wo gusezera mu irushanwa ndetse n’igihugu cye ntigihagararirwe mu rwego rwo kwamaganira kure ivanguraruhu rikorwa n’umwe mu bayobozi b’iri rushanwa.
Ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Mexico nabwo bwemeje umwanzuro w’uyu mukobwa utifuza kujya mu irushanwa riyobowe n’umugabo ufite ibitekerezo by’ivanguraruhu bunavuga ko uyu mwaka nta mukandida buzatanga.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi byabitangaje, Mexico ifashe iki cyemezo nyuma y’uko Donald Trump umwe mu bafite imigabane muri Miss Universe agaragaje ko ahaye akato Abanya-Mexique binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu Donald Trump yavuze ijambo ryakomerekeje benshi ubwo yashimangiraga ko nta mumaro wundi azi aba baturage bafite ku Isi uretse guteza ibibazo no gukwirakwiza ibiyobyabwenge muri USA’
Uyu Munyamerika wo mu ishyaka ry’aba républicains agaragaje ko yimirije imbere ivanguraruhu no kurwanya bamwe mu baturage bava hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko ari umwe mu batangaje ko baziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ataha.
Uyu mukobwa yavanye akarenge mu irushanwa kubera ivanguraruhu
Televiziyo ya NBC yari isanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena wa Miss Universe, nayo kuwa Mbere yatangaje ko itazongera gutambutsa aya marushanwa ya Miss Universe.
Hari n’abandi bakobwa batangaje ko mu gihe kidatinze bashobora kwivana muri iri rushanwa riyobowe n’umwe mu bagabo bakomeje ku Isi bagifite ingengabitekerezo mbi, ivanguraruhu no guha akato bamwe mu baturage batuye muri Amerika abaziza uruhu rwabo
Mexico:Uwari uhagarariye Mexico yivanye muri Miss Universe kubera ivanguraruhu Mexico:Uwari uhagarariye Mexico yivanye muri Miss Universe kubera ivanguraruhu Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, July 01, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.