Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, July 15, 2015

Kevin Muhire yasinyiye Rayon Sports-Hegman Ngoma wakiniraga APR FC agiye kumukurikira

Hegman na Nshuti Xavio (Umuri inyuma), bamaze kumvikana na Rayon Sports
Umukinnyi Muhire Kevin wakiniraga ikipe y’Isonga kuri ubu yamaze kwerekeza i Nyanza mu ikipe ya Rayon Sports, aho yasinye amasezerano y’imyaka 2, avuye mu ikipe y’Isonga FC.
Uyu mukinnyi yari yifujwe n’amakipe menshi akomeye, ariko byaje kurangira yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports, yamuhaye miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kevin Muhire yemeye kujya muri Rayon Sports, mu myaka 2 iri mbereKevin Muhire yemeye kujya muri Rayon Sports, mu myaka 2 iri mbere
Police FC, kuri uyu wa kabiri, yari yemeje ko yamaze kugura Kevin Muhire, ariko biza kurangira yerekeje muri Rayon Sports, yumvikanye n’ubuyobozi bwa Dream Academy, yareze uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko.
Aganira na Ruhagoyacu, umuvugizi wa Rayon Sports yemeje aya makuru, ko ibiganiro byagenze neza, Muhire Kevin, akemera kwerekeza muri iyi kipe y’i Nyanza.


Undi mukinnyi ushobora kujya muri Rayon Sports, ni umusore wo hagati wabarizwaga muri APR FC, Hegman Ngomirakiza.
Uyu mukinnyi yatse urupapuro rwo kuva muri APR FC, akaba yajya gukomereza ahandi, aza kuruhabwa kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imyitozo APR FC yakoze kuri sitade Amahoro.
Hegman ubwo yari amaze gutsinda igitego ku mukino wahuza APR FC na Police, mu gikombe cya PrudenceHegman ubwo yari amaze gutsinda igitego ku mukino wahuza APR FC na Police, mu gikombe cya Prudence
APR FC, Hegman yari ayimazemo imyaka igera ku 8 ayikiniraAPR FC, Hegman yari ayimazemo imyaka igera ku 8 ayikinira
Hegman Ngomirakiza, akaba atashyizwe mu rutonde rw’abakinnyi 20 bazakina CECAFA Kagame Cup. Ibiganiro n’uyu mukinnyi byararangiye, nta gihindutse, akaza gushyira umukono ku masezerano, kuri uyu wa gatatu===>Ruhago Yacu