Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, July 13, 2015

Igifaransa cya Miss Kundwa Doriane avuga cyagwa yandika kigiye kwa mamara kimere nka Babou G wabaye Icyamamare mu Rwanda:Soma inkuru>>>

Nyuma yaho Miss Umuhoza Gislaine umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2014 yamamaye hirya no hino kubera igifaransa gipfuye yavuze, bigatuma atangira gukorerwa imipira yanditse ayo mafuti yavuze ndetse muri iyi minsi ugezweho cyane akaba ari Babou G kubera ibisubizo bye bitangaje, Miss Kundwa Doriane yaba ariwe utahiwe.
Hari bamwe mu batangiye kubona ko amagambo Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane aherutse gutangaza abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ashobora nayo gusamirwa hejuru akaba yakwamamara cyane kubera amakosa y’Igifaransa yagaragayemo, bityo mu minsi mike iri imbere hakaba hatangira kugaragara imipira yo kwambara n’ibindi biriho ayo magambo asa nkayo kumunnyega.

Miss Rwanda
Ni nyuma y’uko Miss Kundwa Doriane akubutse mu Bubiligi mu muhango wo gutora Umwali Belgium
Nk’uko bigaragara Miss Kundwa Doriane yanditse mu rurimi rw’Igifaransa ashaka gushimira  no kugaragaza ko yishimiye guhura n’umujyanama wa mbere w’ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, umukobwa w’umunyarwanda watsindiye ikamba rya Nyampinga mu Bubiligi(Umwali Belgium 2015) hamwe n’abateguye aya marushanwa bari bamutumiyemo, aho yari n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka.
Iki gifaransa cye rero cyagaragayemo amakosa menshi atandukanye yanatumye bamwe batangira kumwibazaho.
1436766218_logo
Miss Rwanda
Aya niyo magambo Miss Dorianye yanditse
Amakosa rero yagaragaye cyane aho nk’aha yagize ati “Ca été” yagombaga kwandika ati “ça a été” cyangwa se n’aho yanditse ati “Le gagnante” kandi yagombaga kwandika ati “La gagnante”
Mu minsi iri imbere iyi mipira ishobora gutangira kwamamara ikambarwa
Miss Rwanda
Miss Kundwa Doriane mu birori byo kwambika ikambaUmwali Belgium
Kwibeshya bibaho ijambo rikaba ryakwisoba ukandika cyangwa ukavuga amakosa, ariko ba Nyampinga b’u Rwanda ni bamwe mu baba bahanzwe amaso n’amatwi nyuma yaho uwitwa Umuhoza Ghislaine avuze mu buryo busekeje igifaransa mu mwaka wa 2014 byatumye na bagenzi be bose buri wese aba ashaka kumva uko bo bitwara mu ndimi z’amahanga ari nabyo bishobora kuba byatumye uyu nyampinga ahita agaragarizwa ko ataragakwiye kwibeshya ku gakosa gato ndetse bamwe batangira kumwereka ko abibukije uwo wa mbere wamamaye.
Iyi ni imipira yamamaye yambawe igaragaraho igifaransa cya Miss Umuhoza Ghislaine umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2014.