Abantu benshi muri iki gihe urabona basenga
ubutitsa ku buryo hibazwa impamvu kuri ubu aribwo icyo gikorwa
cyitabiriwe kurusha indi minsi yabayeho. Hari abavuga ko birimo guterwa
n’uko igihe cy’imperuka kiri hafi ku bemera Bibiliya, igitabo cy’Imana,
abandi bakavuga ko hari abashinga amatorero bagamije ubucuruzi kuko
basanga indi mirimo igoye kugirango umuntu yibesheho n’izindi mpamvu.
N’ubwo abakozi b’Imana bigaragara ko
bagenda baba benshi muri iki gihe, haranibazwa niba koko bose bakorera
Imana, ahanini bitewe n’ibikorwa bya bamwe bituma umuntu abibazaho. Mu
minsi ishize umukobwa watanze ubuhamya bw’uburyo yasambanijwe
n’Umupasiteri w’aho asengera. Yavuze ko yamusabye kumusengera bageze mu
cyumba cy’amasengesho, pasiteri azana amavuta amusiga umubiri wose maze
agenda amusengera ku buryo yashidutse (umukobwa) pasiteri yarangije
kumusambanya atabizi. Uyu mukobwa yavuze ko yabwiwe na Pasiteri ko
Imana yamutumye gukora icyo gikorwa cy’urukozasoni kugirango amukuremo
amadayimoni .
Ku bemera Imana nanjye ndimo, icyaha
cy’ubusambanyi ni icyaha cy’urukozasoni Imana yanga urunuka, hakibazwa
uburyo Imana yakoresha iyo nzira ngo ikize abafite ibibazo. Imana
n’ubushobozi bwayo tuzi, yakoresha abakozi bayo gukiza abantu
bakoresheje ubusambanyi?
Ntabwo aba ari abakozi b’Imana nk’uko
babyiyitirira, ahubwo ni abakozi ba Shitani. Ntabwo umuntu w’Imana
yafasha abantu akoresheje ubusambanyi, uwo ni umunyabyaha ukwiriye
gusengerwa ahubwo.
Hari icyo nibaza: Ese wowe usaba
gusengerwa, ukagera igihe pasiteri nk’uyu akubwiye ko Imana yamutumye
kugukuramo amadayimoni akoresheje ubusambanyi, ukabyemera ukumva ko
aribyo, uzi neza ko ari icyaha Imana yanga n’ubwo n’ibindi byaha ari
uko, ubwo bijiji bwo kubyemera uba wabukuyehe? Kuki akubwira ibintu
nk’ibyo ukamutega ugutwi kugeza igihe agusambanije? Ese ni ubujiji, ni
ukumwizera, ni iki?
Abantu bakwiye kumenya ko abiyita abakozi
b’Imana ari abantu nk’abo kandi ko hari benshi bagenzwa na twinshi.
Niyo mpamvu mukwiye kwitondera ibyo bavuga n’ibyo bakora n’ubwo nta
wakwirengagiza ko hari abatumwe n’Imana bigaragarira mu bikorwa byabo.
Ubundi buhamya ni umuntu ufite ubumuga
bw’amaguru wasabwe na pasiteri amafaranga ibihumbi 300 ngo azamukigize
ubwo bumuga. Uwo muntu ugendera ku mbago yatangaje ko yari amaze gutanga
ibihumbi 100 ariko abonye adakira yaje gukeka ko uwo mu Pasiteri ari
umutekamutwe. Uwo mu pasiteri ayobora urusengero rumwe muri Kigali. Uwo
mugabo yaje kubura byose kuko yabuze amafaranga ye, ntiyanakira ubumuga
bwe.
Abiyita abakozi b’Imana nk’uyu bareze muri
iki gihe, dukwiye kubitondera kuko tuzashiguka baducucuye utwacu,
banadukorere iby’imfura mbi.
Gusenga si bibi ariko kandi dusabe Imana
ubwenge kuko turebye nabi aya masengesho twirirwamo, yadusenyera
cyangwa akadutera ibindi byago bikomeye.
Nawe se, hari ababyuka kare cyane cyane
igitsinagore ngo bagiye mu masengesho, bakirirwa iyo bakagaruka mu
gicuku kandi bikaba buri munsi. Hari n’abafata urugendo rurerure ngo
bagiye mu Butayu cyangwa ahandi….Ese bimaze iki kwirirwa mu masengesho,
ukibagirwa izindi nshingano zo murugo nko kurera abana, kumenya uko
biriwe, icyo bariye, kwita ku rugo rwawe n’ibindi…Ibi bidakozwe neza
harimo nuko byasenyera umuntu.
Hano hanze hari abantu benshi bafite
akarimi karyoshye, tugakurikiye katugeza mu byago tutakwikuramo, dukwiye
kugira ubwenge kandi tugasenga cyane kuko na Bibiliya ivuga ko ibihe
bya nyuma bizarangwa n’abahanuzi b’ibinyoma benshi kandi ko bazajya
bakora ibitangaza mu izina ry’Imana.
Turusheho kwegera Imana cyane ku giti
cyacu nubwo no guterana n’abandi ari byiza kugirango dushobore
gusobanukirwa n’Ijambo ryayo rizatuma tumenya abiyita abakozi bayo mu
by’ukuri nab’ibinyoma.