Mu gihe hari abagore bibwira
ko kureshya umugabo ugamije kumushora mu gikorwa cy’imibonano
mpuzabitsina byoroshye, Kureshya umugabo ntibyoroshye nk’uko benshi
batekereza. Abagabo benshi ntibakunda abagore cyane cyangwa ubusambanyi
nk’uko bikunzwe kuvugwa ariko iyo umugore/umukobwa amwinjiriye neza kaba
kabaye.
Hari abagabo baba bihagazeho bakomeye ku
migambi yabo. Kureshya umugabo ni ugushobora gutuma yibagirwa icyubahiro
cye, akibagirwa kuba inyangamugayo, umugore we, ndetse rimwe na rimwe
n’ubuzima bwe ngo agushimishe.
Nubwo akenshi ubwiza bw’umugore cyangwa
umukobwa bufite uruhare mu kureshya umugabo, akenshi abashobora kureshya
abagabo babifashwamo n’ubuhanga bafite mu kumenya igishobora kugusha
umugabo mu buryo bworoshye.
1.Abagabo benshi bakunda icyubahiro: Akwereka ko ukubashye. akakwereka ko ari umwami mu buzima bwawe. Ko uvuga rikijyana.Ibyo uvuze byose akabyemera n’ikimenyetso cy’umutwe.
Akagutera imbaraga igihe wacitse intege ngo
isi itakumva. Akakwigaragazaho nk’udashaka kukugira inama y’ibyo ukora
cyangwa ngo aguhinyuze mu bitekerezo byawe.
Akwemerera ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe. Akakureka ukavuga ibyo ushaka ataguciye mu ijambo.
Akakubwira ko uri igitangaza, ko ufite imbaraga kandi ko ibyo ugambiriye ubigeraho.
Mu gihe ufite ibibazo aguterera agaparu
ugaseka. Ibi byose arabikora ukabimukundira kuko abagabo benshi babayeho
nabi:ntibubahwa n’abagore babo, bahozwa ku nkeke ku buryo bumva ntacyo
bamaze.
Iyo ushoboye kumvisha umugabo ko uri umugore
wubaha kandi umwumva ntacyo yakugurana. Nguko uko abagore batwara
abagabo b’abandi, noneho nyirantabwa ati ni amarozi.
2.Abagabo benshi bakunda guhuza igitsina n’umugore ufite isura nziza:
Niba ufite gahunda yo kureshya umugabo runaka itunganye wiyiteho ku
mubiri. Wambare imyenda igezweho kandi migufi. Umugabo aba ashaka kureba
intege, umukondo n’ahandi.
Ariko ntugomba kwambara ubusa burundu yatekereza ko uri indaya kandi wabonywe na benshi. Nta mugabo ukunda ibyo.
Ushobora kwitesha akantu ukagatora, akareba
uko wariboye!Ushobora kumufata mu kiganza, cyangwa ukamwegama mu gatuza.
Bituma yumva amashanyarazi amwirutsemo.
Ariko ntugomba guhita ubikora ako kanya ntagihe muramarana.
Buri gihe ugomba kwirinda ko akubona nk’indaya cyangwa ko umukeneye cyane.
Iyo umugabo amenye ko umukeneye cyane
arushaho kwiburisha. Menya ka parfum kawe.Abagabo bakunda umugore
uhumura neza. Umugore ni ururabo.
3.Mutere amatsiko:Mushobora guhana gahunda
y’aho muzahurira ukiyica kugira ngo akwifuze cyane. Ariko waboneka nyuma
yaho ugasaba imbabazi ubikuye ku mutima. Abagabo barabikunda.
4.Gira itandukaniro n’abandi:Niba ushaka kureshya umugabo ugomba kwigaragaza ko utandukanye n’abandi bagore.
Irinde kugira icyo umusaba ahubwo wihatire kumwereka ko uri aho kugira ngo umugushe neza kandi agire amahoro yaburiye ahandi.
Gerageza kumwereka ko ushobora kumubera ubuhungiro. Ni cyo umugabo aba ashaka mu mugore.
Kureshya umugabo ni ukumwumvisha ko ari wowe
mugore wenyine, akagutekereza cyane kandi akumva akwifuje muri aka
kanya. Nyamara ariko kugira ngo uru rukundo rw’akanya gato rurambe
bisaba ko uhora ushyira mu bikorwa izi ngingo mu buzima bwose muri
kumwe.
5.Irinde kumuha akanya ko gutekereza abandi: Mu gihe ubona mwamenyanye kora ibishoboka byose ku buryo buri kanya arajya abona izina n’isura yawe mu mutwe we.
Wakwibaza uti ese nabikoa nte! Ihatire
kumuvugisha kuri telefone niba mwatandukanye kandi mu kinyabupfura, niba
ari ku kazi umubaze igihe akaviramo umubaze uko kagenze niba
akarangije, umwifurize ijoro ryiza, umubaze uko yaramutse,niba agiye
kurra uti “Bonne appétit”…wongereho uti: “buri gihe mpora ngutekereza”.
6.Kurobesha agatere ijisho ku kibero: Akenshi
iyo umugore/umukobwa afite gahunda yo kuryamana n’umugabo w’abandi, iyo
bicaranye arirengagiza akaba yajya nko gutoragura akantu ku ruhande mu
gihe yambaye nk’ijipo ngufi, agakora ibishoboka byose umugabo agatera
akajisho ku kibero cye (itako).
Nyuma yo gutera akajisho ku kibero
cy’umukobwa, umugabo aba yifuza kureba aharenze aho, ni nabwo ubona
atangiye guhinduka ndetse no kukwegera cyane.
Aza buhoro buhoro ubona afite isoni, ariko
mukanya gato agatangira kukwisanzuraho, ku bagore cyangwa abakobwa
bamenyereye gutwara abagabo b’abandi niho babategera maze nyamugabo
agatangira kugaba imitungo sinakubwira, ku basore bo batangira no
gutanga imijyi y’ibihugu, amajuru,…nkaho ari ibyabo mbese bavuga
amangambure.
7.Imibonano mpuzabitsina: Iyo
umugore nk’uyu agushoboye mugakorana imibonano mpuzabitsina ni naho
ruba ruzingiye kuko akora iyo bwabaga ibyo abona wishimiye akaba ari byo
agukorera ku buryo unyurwa agataha umwirahira.
Uretse n’utugambo turyohereye uyu mugore
cyangwa umukobwa aba yakubwiye mukora imibonano, na nyuma yayo akwereka
ko ari wowe mugabo wa mbere ushimishije, uzi icyo gukora kandi uzi
kuryohereza umugore.
Nk’umugabo wari usanzwe ufite umugore,
bihumira ku mirari nibwo atangira gutaha atamwikoza kuko aba yabonye
ikivamvari gishya, ku basore bo kiba ari ikibazo kuko gushinga urugo
biramugora ahora atekereza abagore b’abandi.
Ku bagore bashakanye n’abagabo biba ari
ikibazo mu gihe baba batazi uburyo bwiza bareshyamo abagabo babo, uko
abandi bashobora kumuresha bakamutwara ni nako nawe ushobora kumuresha
ukamuhamana ntaguce inyuma.