Usengimana Faustin wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, na we yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, aho agiye gusimbura Emery Bayisenge ugomba kwerekeza ku mugabane w’i Burayi, mu gihugu cya Autriche.
Amakuru yizewe agera kuri Ruhagoyacu ni uko, uyu mukinnyi yamaze gushyikirizwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, agahita yerekeza muri iyi kipe ya APR FC.
Adolphe Kalisa, umunyamabanga mukuru wa APR FC, yatangarije Ruhagoyacu ko uyu mukinnyi atarashyira umukono ku masezerano, ni ubwo aterura ngo yemeze cyangwa ahakane ko bari kuganira.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, amakuru agera kuri Ruhagoyacu, ni uko uyu mukinnyi yunvikanye na Rayon Sports, amafaranga uyu mukinnyi yari yabaciye barayamwemereye, ababwira ko bategereza akaza gusinya.
Faustin yerekeje muri APR FC atanzweho miliyoni 7
Ibi ni ko byari byagenze kuri Djihad ubwo yemeranyaga na Rayon Sports, miliyoni 6, akaza guhindukira agafata a ya APR FC.
Faustin wemeranyije na APR FC kuri iki cyumweru, byari byatangiye kunuganurwa ko azaza muri iyi kipe, nyuma y’uko imufashije kwivuza, ubwo yahuraga n’imvune ari muri shampiyona, Rayon Sports ikina na Gicumbi, muri 2013.
Rayon Sports yamaze kugura myugariro witwa Thierry wakiniraga Marines FC, ni we uzasimbura Usengimana Faustin.
SRC:RUHAGO YACU