Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, July 08, 2015

Breaking News: Three Died in Accident in Kigali : Umukobwa wigaga muwa 6 ahitanywe n’impanuka ku Kicukiro

Umugabo wakomeretse ari kwitabwaho n'abatabazi ngo ajyanwe kwa muganga
Hafi saa kumi z’amanywa kuri uyu wa gatatu ku muhanda wa Kicukiro uva mu Bugesera, imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa wagendaga iruhande rw’umuhanda, hakomeretse kandi abandi batatu barimo umwe umerewe nabi. Iyi mpanuka ibereye aha nyuma y’iminsi 11 gusa muri metero nka 500 uvuye aha habereye indi nayo yahitanye abantu babiri.

Imodoka y'ivatiri yagonze aba bantu ku muhanda, uwari ayirimo ntacyo yabaye
Imodoka y’ivatiri yo mu bwa Toyota Corolla ifite plaque nimero RAA 153X yamanukaga iva nko mu Bugesera, yacitse feri maze uwari uyitwaye atangira kugenda avuza induru abwira abantu ngo bave mu nzira nk’uko umwe mu babibonye yabibwiye Umuseke.
Iyi modoka yagonze indi yari iyiri imbere yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, maze iyi vatiri ita umuhanda yahuranya abana batatu b’abanyeshuri bagendaga iruhande rw’umuhanda, umwe iramugonga bikomeye ahita yitaba Imana abandi babiri barakomereka.
Iyi vatiri yagonze kandi undi mugabo hafi y’umuhanda nawe wakomeretse bikomeye.
Umwana w’umukobwa witabye Imana abari aho bamumenye bavuga ko yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Akaba yariho agenda iruhande rw’umuhanda na begenzi be.

Imodoka yacitse feri aha hantu hamanuka ikagonga abantu
Nko muri 500m uvuye aha mu minsi 11 ishize habereye impanuka ihitana abantu babiri