Hashize
iminsi mike Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, AMUR (Association des
Musulmans au Rwanda) uhinduriwe izina witwa RMC (Rwanda Muslim
Community).
Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam ntibashimishijwe n’izi mpinduka aho bavuga ko batagishijwe inama mu ishyirwaho ry’amabwiriza agenga uyu muryango, bakavuga ko bahejwe.
Umwe mu bayobozi b’aba Shia mu Rwanda, Sheikh Emran, yabwiye TV1 ko uyu muryango wakabaye ushyira hamwe Abayisilamu bose (Aba Shia, Aba Sunni n’ingeri nyinshi zo mu ba Sunni) ariko ngo urabaheza.
Yagize ati “Niba RGB yaribeshye, niba yarabeshywe ntabwo tubizi. Ubundi uyu muryango wakabaye uhuza Abayisilamu bose ni ukuvuga aba Shia n’aba Sunni.”
Yakomeje avuga ko batagishijwe inama mu gushyiraho amategeko agenga uyu muryango, ati “ Uyu muryango iyo tuba tuwurimo bari gushyiraho amategeko awugenga duhari ndetse tugatanga n’ibitekerezo byacu.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim we yatangaje ko niba bumva bujuje ibisabwa kwinjira muri uyu muryango bahawe ikaze.
Yagize ati “Niba bumva bujuje ibisabwa bahawe ikaze. Ariko niba batujuje ibiteganwa ku munyamuryango ubwo bashinga umuryango wabo nabo bakawakira ibyangombwa.”
Mufti Kayitare yavuze ko Umuryango wabo wemera Quran na Sunna undi waba afite andi mahame shingiro yashinga uwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiryango itagengwa na leta mu Kigo
cy’Imiyoborere (RGB), Bwenge Jean Marie Vianney, yavuze ko uyu muryango
w’Abayisilamu utaje gukusanya no guhuriza hamwe imyemerere itandukanye
muri Islam.
Ingingo ya 8 mu mabwiriza mashya agenga RMC, ivuga ko Umunyamuryango wawo agomba kuba ari Umuyisilamu yaba ari mu Rwanda cyangwa aba hanze yemera amahame n’amategeko y’idini ya Islam nkuko bikubiye muri Quran na Sunna z’Intumwa y’Imana Muhammad.
Mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 8 Kamena 2015, hagaragaramo imiterere mishya y’ubuyobozi mu idini ya Islam aho izina AMUR ryavanyweho burundu nk’ Ihuriro ry’Abasilamu mu Rwanda hagenwa n’uburyo bushya bw’ imiyoborere y’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam ntibashimishijwe n’izi mpinduka aho bavuga ko batagishijwe inama mu ishyirwaho ry’amabwiriza agenga uyu muryango, bakavuga ko bahejwe.
Umwe mu bayobozi b’aba Shia mu Rwanda, Sheikh Emran, yabwiye TV1 ko uyu muryango wakabaye ushyira hamwe Abayisilamu bose (Aba Shia, Aba Sunni n’ingeri nyinshi zo mu ba Sunni) ariko ngo urabaheza.
Yagize ati “Niba RGB yaribeshye, niba yarabeshywe ntabwo tubizi. Ubundi uyu muryango wakabaye uhuza Abayisilamu bose ni ukuvuga aba Shia n’aba Sunni.”
Yakomeje avuga ko batagishijwe inama mu gushyiraho amategeko agenga uyu muryango, ati “ Uyu muryango iyo tuba tuwurimo bari gushyiraho amategeko awugenga duhari ndetse tugatanga n’ibitekerezo byacu.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim we yatangaje ko niba bumva bujuje ibisabwa kwinjira muri uyu muryango bahawe ikaze.
Yagize ati “Niba bumva bujuje ibisabwa bahawe ikaze. Ariko niba batujuje ibiteganwa ku munyamuryango ubwo bashinga umuryango wabo nabo bakawakira ibyangombwa.”
Mufti Kayitare yavuze ko Umuryango wabo wemera Quran na Sunna undi waba afite andi mahame shingiro yashinga uwe.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim