Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Attention :Icyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe mu gihugu cya Liberia

Kuva mu mwaka wa 2013 nibwo icyorezo cya Ebola cyatangiye kuyogoza isi yose ndetse kihitana abatari bake, mu gihe hari hamaze kuboneka agahenge, iki cyorezo kikaba cyagarutse ndetse kikaba kiri guca ibintu mu gihugu cya Liberiya.

ebola
Nk’uko tubikesha imbuga za interinete zitandukanye zikorera hirya no hino ku isi, ngo mu gace kitwa Margibi kari mu nkengero z’umurwa mukuru w’iki gihugu  wa Monrovia ndetse n’ahari ikibuga mpuzamahanga  cy’indege habonetse abantu 17 barwaye iyi ndwara.


Nk’uko kandi byemejwe na Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu Tolbert Nyenswah kuri uyu wa kabiri ngo hamaze kuboneka abantu 17 banduye iyi ndwara.
Minisitiri yijeje abaturage ko hatangiwe gufatwa ingamba zo gukumira iki cyorezo ndetse hakanasuzumwa niba nta bandi baba bayirwaye bataramenyekana.
Icyorezo cya Ebola cyahitanye abasaga 11,207 mu bihugu bya Liberia, Guinea na Sierra Leone guhera mu kwezi ku Ukuboza 2013, nk’uko byatangajwe muri raporo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’ikiremwa muntu (WHO) ku italiki ya 24 Nyakanga 2014.
Ebola ni indwara yandura kandi yica, n’ubwo byagiye bitangazwa ko imiti iyivura yabonetse ariko iyi miti ntiyemewe ku rwego rw’isi kuko byatangajwe ko yaba itujuje ubuziranenge.
Attention :Icyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe mu gihugu cya Liberia Attention :Icyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe mu gihugu cya Liberia Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, July 01, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.