Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ubutabazi Help help for Our BRothers of Burundi 29 Died :Mu nkambi ya Mahama hamaze gupfira impunzi z’Abarundi 29

Mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, hamaze gupfamo 29, barimo abazize indwara nka malaria, iz’ubuhumekero, gucibwamo, abandi bazira umunaniro ukabije.
Jeff Drumtra, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ushinzwe itumanaho n’imibanire yo hanze, yavuze ko amakuru atangwa n’abashinzwe ubuzima mu nkambi igaragaza ko impunzi 29 zapfuye.
Drumtra yagize ati: “Abantu 29 barapfuye ariko ubuzima ni gutyo bumeze no hanze abantu barapfa, icy’ingenzi ni ugaharanira ko impunzi zigira ubuzima bwiza.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta byorezo biri mu nkambi, amazi n’ibindi by’ingenzi yagaragaje ko bihari birimo ibikoresho n’ibindi, ati ”Ibi bigaragaza ko ntako impande bireba, ari zo Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, zitagize’’.

Uwo mukozi wa UNHCR yagaragaje ko impunzi 100 mu cyumweru gishize zasanganywe indwara ya Malaria ifitwe na benshi mu nkambi nk’uko abaganga babishyize muri raporo bashyikirije uyu muryango.
Umujyanama w’ubuzima utarashatse kwivuga izina yagaragaje inzitiramibu yacikaguritse avuga ko ayambuye impunzi, kandi ko ngo zifite umuco wo kuzica zikazogesha ibyombo (amasahane) zikanazifashisha mu koga.
Iyi nkambi imaze kuvukiramo impinja 80, Drumtra yavuze ko zitaweho cyane ndetse ko zahawe ibyangombwa zikivuga n’abazibarutse bahabwa ubushafa burimo ubuvuzi, igikoma n’ibindi.
Kugeza ubu ku butaka bw’u Rwanda harabarirwa impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 36 n’iz’Abanyekongo zirenga ibihumbi 70 zose ziherereye mu nkambi esheshatu ari zo Kigeme, Kiziba, Mahama, Gihembe, Nyabiheke na Mugombwa.
Ikibazo cy'amazi cyo ngo cyarakemutse, bahawe ibigega biyabika
Ubutabazi Help help for Our BRothers of Burundi 29 Died :Mu nkambi ya Mahama hamaze gupfira impunzi z’Abarundi 29 Ubutabazi Help help for Our BRothers of Burundi 29 Died :Mu nkambi ya Mahama hamaze gupfira impunzi z’Abarundi 29 Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, June 26, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.