Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Rwanda:Igitaramo cya Chameleone i Kigali cyaburijwemo

Uvuze ko abateguye igitaramo cya Chameleone bahombye ntiwaba usobanuye neza uko iki gitaramo cyagombaga kubera i Kigali kuri Serena Hotel kititabiriwe ku rugero rw’uko intebe amagana zari zateguwe zasumbaga abantu batageze no kuri 50 bari baje gutaramirwa n’iki cyamamare.
- Ni kimwe mu bitaramo bikoze amateka atazasibangana mu Rwanda
- Cyagombaga gutangira saa 6h30 ariko bigera hafi saa 10h00 hari abafana mbarwa
- Byageze saa yine, muri Salle harimo abafana batarenze 30
- Nta muhanzi n’umwe wakandagiye ku rubyiniro
- Cyaburijwemo ku munota wa nyuma

- Abateguye iki gitaramo batahanye ikimwaro n’ipfunwe
- Biragoye kubisobanura…
Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bivugwa ko bikomeye mu Mujyi wa Kigali. Usibye kuba cyafunzwe ndetse kigahagarikwa nta muhanzi n’umwe uririmbye, iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rugero rwo hasi cyane hafi ya ntarwo.
Igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 ariko byageze saa tatu n’iminota 36 nta muhanzi urakandagira ku rubyiniro. Muri Serena Hotel aho cyagombaga kubera, hari umubare muto cyane w’abafana bari baje kureba Chameleone. Mu ibarura ry’abafana bari bicaye muri Salle twakoze, ahagana saa yine twasanze hari hicayemo abantu 58 ubariyemo, abanyamakuru, abateguye igitaramo, abakobwa bari bashinzwe protocol, aba Djs n’abandi batandukanye.
Saa tatu n’iminota 40, Mr Skizzy yahise afata ijambo nka MC[nubwo atari we wagombaga gukora aka kazi] abwira uwo mubare muke w’abantu ko bakwiye kujya mu mwuka w’igitaramo ko Chameleone n’abandi bahanzi biteguye kuza kuririmba.
Nta magambo nyayo wabona yo gushushanya neza uko abantu bagaragaye muri iki gitaramo batunguwe cyane no kwisanga ari mbarwa ku buryo na Skizzy wafashe ijambo rito, yavugaga ukumva za nyiramubande zimusubiramo kuko nta bantu bari bahari.
Mu minota itarenze ibiri, abashinzwe umutekano bahise binjira mu ihema iki gitaramo cyagombaga kuberamo bategeka ko ibyuma bizingwa ndetse imiziki igahita ihagarara ntiyongere gucurangwa.
Umwe mu bashinzwe umutekano, yabwiye abateguye iki gitaramo ko bagikoreye ahatemewe gucurangirwa no kubyinira ngo kuko ari mu ihema kandi urusaku rw’imiziki ruri gusohoka rukabuza amahwemo abashyitsi bari baruhukiye muri Serena Hotel no mu nkengero zayo.
Nta muhanzi wakandagiye ku rubyiniro
Chameleone utabashije kuririmba, yageze i Kigali mu gitondo cy’ejo kuwa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2015, yavuye ku kibuga cy’indege ashavuye cyane ku bw’abamutumiye batinze kuza kumwakira. Ibi byateje umwiryane hagati ye na bo kugeza ubwo yanze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, afite ikindi gitaramo i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Bebe Cool mugenzi we , na we afite igitaramo i Kigali gusa ibi byombi na none bishobora kubura abantu tugendeye ku isomo ry’ibyaraye bibaye kuri Chameleone ndetse n’uburyo byamamajwemo.
Abateguye iki gitaramo, bababwiye ko bafite uburenganzira busesuye bwo gucurangira ahandi hantu[muri bimwe mu byumba by’imyidagaduro bya Serena] ariko bidasohora amajwi ngo bibangamire abaruhutse n’abandi bari mu mirimo itandukanye.
Kuva uwo munota, amatara, imiziki, urusaku… n’ikindi cyose cyatezaga akaduruvayo mu gace Serena iherereyemo byahise bihagarikwa, igitaramo kiburizwamo gutyo.
Bake mu babashije kugura itike yo kwinjira, bahise batangira kwijujuta no gushakisha uburyo basubizwa amafaranga yabo bakitahira. Batonze imirongo imbere ya Serena Hotel, bategereza guhabwa amafaranga yabo gusa uwa nyuma yayabonye mu masaha akuze ndetse hari n’abatayasubijwe kubera ko nta kimenyetso na kimwe bari bafite cyerekana ko bari baguze itike.
Hari abafana babarirwa ku ntoki
Abo ni abari bitabiriye iki gitaramo, bategereje kwishyurwa ngo babone gutaha
Banza gutaha ngo babanze basubizwe ayabo
Igitaramo kimaze kuburizwamo, Chameleone yashyize kuri Facebook ifoto ye na Bebe Cool yivugira iby'umubano wabo ko ari nta makemwa
Rwanda:Igitaramo cya Chameleone i Kigali cyaburijwemo Rwanda:Igitaramo cya Chameleone i Kigali cyaburijwemo Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, June 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.