Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, June 27, 2015

Rwanda:Amateka Lt.Gen. Karenzi Karake ni muntu ki Reka turebe amateka ye

Karake yakuriye mu Bugande nk’impunzi yaturutse i Rwanda.Yize muri kaminuza ya Makerere nyuma ajya mu ngabo za Rwanda Patriotic Front (RPF) aho yarwanye mu ntambara yo muri 1990-1994.
kr
Karake yize mu ishuli rikuru ry’abasirikare bakuru ryo muri Afurika y’Epfo (Senior Commander and Staff College) n’inshuri rikuru rya gisirikare ryo muri Kenya (National Defense College in Kenya), nk’uko bitangazwa na rushyashya ari nayo dukesha iyi nkuru.

Uwo mujenarali afite impamamyabumenyi (Bachelors Degree) mu bucuruzi kuva muri Kaminuza ya Makerere n’impamyabumenyi ihanitse muri arts yakuye mu ishuri mpuzamahanga ry’i Nairobi muri Kenya n’iyindi mpamyabumenyi ihanitse muri Business Administration yakuye muri kaminuza y’i London.

Lt.Gen. Karenzi Karake yagize uruhare runini mu ibohorwa ry’igihugu cyacu, abwo yari umwe mu ngabo zatangije urugamba rwo kubohora iki gihugu, akaza no guhagararira Ingabo za RPF-Inkotanyi muri GOM( Groupe d’Observateure Militaires) Umutwe w’Ingabo wari ugizwe n’Ingabo za Nigeria, Senegal, Zimbabwe, Mali n’impande zari zihanganye arizo FPR-Inkotanyi n’Ingabo za Habyarimana.
Uyu mutwe ukaba wari ufite ikicaro mu mujyi wa Kigali, aho Ingabo z’Inkotanyi zari zicumbikiwe muri Hotel Umubano Merdien, bikaba bitari byoroshye muri icyo gihe kumva Ingabo z’Inkotanyi zirara muri Hotel yari ifitwemo imigabane na Leta ya Habyarimana yari yanze urunuka Inkotanyi zari zateye Igihugu kuva mu kwakira 1990.
timthumb
Icyo gihe kurugamba rw’Inkotanyi na FAR ( Inzirabwoba ) bikaba byaracikaga, uyu mutwe wa GOM ukaba wari ushinzwe kureba iyubahirizwa ry’imirwano hagati ya APR na EX.FAR no kugenzura zone Tampo, hagendewe ku masezerano y’i Addis-Abeba muri Ethiopia.
Lt.Gen. Karenzi Karake akaba yarabyitwayemo neza mu gihe hari imitego myinshi ku ngabo z’Inkotanyi zari muri Hotel Merdien, amarozi, n’abakobwa baba maneko ba Habyarimana bakoraga aho muri Hotel Merdien, ariko iyi mitego yose Lt.Gen.Karenzi Karake na bagenzi be yari ayoboye bakabasha kuyisimbuka.
Mu gihe indege ya Habyarimana yaraswaga, ubwicanyi bugatangira mu gihugu hose bukorwa n’ingabo za Habyarimana n’Interahamwe. Gen. Karenzi yari umwe mu bayobozi ba gisilikare bo hejuru mu Nkotanyi aho yari umuhuzabikorwa ( Coordinateur) w’imirwano yose mu gihugu.
kr2
Aho igihugu kibohorejwe yayoboye J2 cyangwa se DMI, uru rwego rukaba rwarakoraga neza cyane, yayoboye kandi division y’Ingabo zari Iburengerazuba ( Gisenyi- Ruhengeri) aza no kujya mu butumwa bw’amahoro aho yari yungirije Umugaba mukuru w’ ingabo za UN zagiye kubungabunga amahoro muri Darfur mu majyepfo ya Sudan.
Mu mwaka wa 2009 Gen. Karenzi yayoboye ishuri rikuru rya gisilikare rya Nyakinama aho yavuye ajya kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Londres, mu Bwongereza, akaba yaraje gutabwa muri yombi ku mpamvu za politiki aho i gipolisi cyo mu Bwongereza cyashingiye ku mpapuro (arrest warrant) zakozwe n’ Umushinjacyaha Fernando Andreu Merelles bivugwa ko yahawe amafaranga yo gukora izo mpapuro na NGO yafashaga umutwe w’iterabwoba FDLR umaze imyaka 21 mu mashyamba ya Congo