Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, June 23, 2015

Puff Diddy yatawe muri yombi


Sean John Combs uzwi mu muziki nka P Diddy yatawe muri yombi mu Mujyi wa Los Angeles azira gukubita umutoza w’ikipe umwana we akinamo nka myugariro.
TMZ itangaza ko uyu muraperi P Diddy yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2015 nyuma y’intonganya zabyaye imirwano hagati y’uyu muhanzi n’umutoza witwa Jim Mora watozaga ikipe Justin Combs[umuhungu we] akinamo ubwo yari mu myitozo muri Kaminuza ya UCLA.
P Diddy ngo yakubise ingumi umutoza wa Justin Combs nyuma yo kumubona asagararira umuhungu we.
Uyu mutoza amaze gukubitwa ingumi, yihanganiye ububabare arataha ndetse ajya mu biro bye gukomeza akazi, ntibyarangiriye aho kuko P Diddy yamukurikiranye intonganya zirakomeza kugeza ubwo yanize uyu mutoza anamukanga amubwira ko ashobora kumurasa.

Iyi mirwano n’imvururu bimaze kuvuka muri iyi Kaminuza, inzego zishinzwe umutekano zahise zitabarana ingoga zifata P Diddy kuko ari we wakuruye ibibazo. Yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kurasa uyu mutoza no gutunga imbunda mu buryo butemewe.
Si ubwa mbere uyu muraperi agirana ibibazo n’inzego zishinzwe umutekano dore ko mu minsi yashize yagiranye amakimbirane n’umupolisi ashaka kumwambura imbunda. Icyo gihe P Diddy yahanishijwe kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
P. Diddy ni umwe mu bahanzi bubashywe muri muzika ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ni we wazamuye impano z’abahanzi bakomeye nka Mary J. Blige, Biggie, Usher , Lil’ Kim n’abandi.
- See more at: http://rw.eachamps.com/article/418/Lil-Wayne-yatangaje-ko-Nicki-Minaj-na-Drake-bagiye-kuva-muri-YMCMB.html#sthash.a0GQESYE.dpuf