Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Gasabo: Umubyeyi w’imyaka 17 yabyaye umwana amuta mu bwiherero akivuka

 Umubyeyi w’imyaka 17 y’amavuko mu Murenge wa Gatsata ho mu Karere ka Gasabo, yabyaye umwana amuta mu bwiherero, aza gutabarwa na Polisi ifatanyije n’abaturage.
Uyu mubyeyi w’imyaka 17 yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo mu murenge wa Gatsata, Polisi ikaba ivuga ko nyuma yo kubyara yiherereye wenyine nta muntu ubizi, ashyira uwo mwana mu myenda maze amujugunya mu musarani.

Nyuma abaturage bumvise uwo mwana arimo kurira bahita batabaza Polisi ihita itabara, ifatanya n’abaturage bamukuramo, ajyanwa ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru, aho ari kwitabwaho n’abaganga, bemeza ameze neza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yavuze ko nyina yahise ajyanwa kuri ibyo bitaro kugirango nawe yitabweho n’abaganga, ariko ko navayo azakurikiranwa n’ubutabera.
SP Mbabazi yagaye iki gikorwa cya kinyamaswa, anavuga ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateguwe.
Yakomeje avuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo yayo ya 23 ivuga ko guta umwana bihanishwa kuva ku gifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 20 kugeza ku 100.
Gasabo: Umubyeyi w’imyaka 17 yabyaye umwana amuta mu bwiherero akivuka Gasabo: Umubyeyi w’imyaka 17 yabyaye umwana amuta mu bwiherero akivuka Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, June 04, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.