Mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2015 hatanzwe ibihembo
bikomeye muri muzika bitangwa na Televiziyo ya BET(Black Entertainment
Tv) ari naryo zina byahawe, umuhanzi Eddy Kenzo akaba yongeye guhesha
ishema Uganda ubwo yegukanaga igihembo.
Eddy Kenzo wari mu cyiciro cyashyizweho n’abafana cya
‘Viewer’s Choice Best New International Artist’ , ni we wegukanye
igihembo ahigitse abahanzi na bo b’ibihangange. Yegukanye iki gihembo
atsinze Cassper Nyovest(Afurika y’Epfo), Mz Vee (Ghana) na George The
Poet, MIC Lowry , Novelist bo mu Bwongereza.
Ibi birori byaraye bibereye kuri Nokia Theatre mu Mujyi wa Los Angeless, byari biyobowe na Anthony Anderson ndetse na mugenzi we Tracie Ellis-Ross.
Mu magambo agaragaza ko atewe ishema bikomeye n’igihembo yahawe, Eddy
Kenzo yagize ati “Mbere yo kugira icyo mvuga, munyemerere iki gihembo
ngiture Abanya-Uganda bose aho muri ku Isi, rwari urugendo rurerure, ni
igihembo cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Iki ni icya Uganda,
Uganda yari igikeneye.”
Yongeraho ati “Abafana banjye ku Isi hose, ndabashimiye kuba mwarambaye hafi mukanantora, Imana ibahe umugisha”
Abahanzi b’ibihangange nka Kendrick Lamar , P Diddy, Lil Kim, Faith
Evans, 112 , Mase n’abandi batandukanye bari mu baririmbye muri ibi
birori.
Ni ku nshuro ya 15 ibihembo bya BET bitanzwe. Hahembwa abantu mu byiciro bitandukanye birimo umuziki, sinema na siporo.
Urutonde rw’abahawe ibihembo:
BEST ACTOR: Terrence Howard
BEST FEMALE HIP HOP ARTIST: Nicki Minaj
BEST MALE HIP-HOP ARTIST: Kendrick Lamar
BEST NEW ARTIST: Sam Smith
LIFETIME ACHIEVEMENT AWARD: Smokey Robinson
CENTRIC AWARD: The Weekend – “Earned It”
HUMANITARIAN AWARD: Tom Joyner
ULTIMATE ICON -MUSIC DANCE VISUAL AWARD: Janet Jackson
FANDEMONIUM AWARD: Chris Brown
BEST MALE R&B/POP ARTIST: Chris Brown
VIEWER’S CHOICE AWARD: Nicki Minaj Ft. Drake, Lil Wayne & Chris Brown – “Only”
BEST FEMALE R&B/POP ARTIST: Beyoncé
BEST GROUP: Rae Sremmurd
BEST COLLABORATION: Common and John Legend – “Glory”
VIDEO OF THE YEAR: Beyonce – “7/11″
VIDEO DIRECTOR OF THE YEAR: Beyonce, Ed Burke and Todd Tourso
BEST GOSPEL ARTIST: Lecrae
BEST ACTRESS: Taraji P. Henson
YOUNGSTARS AWARD: Mo’ne Davis
BEST MOVIE: “Selma”
SPORTSWOMAN OF THE YEAR: Serena Williams
SPORTSMAN OF THE YEAR: Stephen Curry
BEST INTERNATIONAL ACT AFRICA: Stonebwoy
BEST INTERNATIONAL ACT UK: Stormzy
Press by Ibigezwehobyose