Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, June 30, 2015

Burundi: Abasirikare 3 bakomerekejwe n’abantu bataramenyekana barashe ku modoka bari barimo itwaye ibikoresho byo mu matora

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere abasirikare 3 bo mu Burundi barashweho n’abantu bataramenyekana, ubwo bari inyuma mu modoka ishinzwe gukusanya ibikoresho byo mu matora, barakomereka ku buryo bukabije.

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko iyi modoka yarashweho ubwo yari iturutse ahakorewe amatora mu duce dutandukanye twa Komini ya Mukike, ikaba yerekezaga ku biro by’iyi komini iherereye mu Ntara ya Bujumbura.


Mu basirikare 3 barashweho bari muri iyi modoka, harimo umwe wakomeretse ku buryo bukabije, uretse ko igikoresho cyifashishwa mu matora yari itwaye kitigeze cyangirika.
Komini Mukike isanzwe iri mu zagaragayemo imvururu zikomeye zamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza.
N’ubwo amatora y’ejo atitabiriwe cyane nk’uko Leta yari ibyiteze, uyu munsi wari wagenze neza mu buryo busanzwe kuko nta sasu ryigeze ryumvikana. Cyakoze mu ijoro ryabanjirije uyu munsi, ni bwo humvikanye grenade zigera kuri 13 zatewe ku biro bitandukanye by’amatora.