Mu basirikare 3 barashweho bari muri iyi modoka, harimo umwe wakomeretse ku buryo bukabije, uretse ko igikoresho cyifashishwa mu matora yari itwaye kitigeze cyangirika.
Komini Mukike isanzwe iri mu zagaragayemo imvururu zikomeye zamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza.
N’ubwo amatora y’ejo atitabiriwe cyane nk’uko Leta yari ibyiteze, uyu munsi wari wagenze neza mu buryo busanzwe kuko nta sasu ryigeze ryumvikana. Cyakoze mu ijoro ryabanjirije uyu munsi, ni bwo humvikanye grenade zigera kuri 13 zatewe ku biro bitandukanye by’amatora.