Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, June 26, 2015

Biratangaje weeee:Umuhungu wihinduye umukobwa agiye guhatanira ikamba rya Miss Belgique!!!!!! AMAFOTO>>>

Celine wavutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina akaba umukobwa ari mu bahatanira kuba Nyampinga w’u Bubiligi umwaka wa 2016.
media_xll_7823404
Nk’uko 7sur7 ibitangaza, Celine Van Den Bossche w’imyaka 22 akomoka mu gace ka Flandre mu Burasirazuba bw’u Bubiligi. Amaze imyaka 4 yibagishije agahinduka umukobwa ndetse kugeza ubu ntawapfa kumenya ko yahoze ari umuhungu, ni umwe mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi.
Celine ngo afite icyizere ko azegukana iri kamba agakora amateka ndetse ni nawe ubwe wahishuye ko yavutse ari umuhungu ariko yakuze yiyumvamo ubugore cyane kurusha kuba umugabo ari nacyo cyatumye yihinduza igitsina.

Yagize ati “Sindi umutinganyi, sindi umuntu udasanzwe, sindi umugabo ufite ishusho y’abagore ahubwo ndi umugore wavukanye uburwayi nkuko n’undi wese yavukana inenge iyo ariyo yose kumubiri we.”
Yongeyeho ati “Nubwo bitanshobokera kubyara ndi umugore ijana ku ijana kandi nta cyabihindura.”
Kuva kumyaka 18, Celine nibwo yatangiye kwitwara nk’abakobwa byeruye, akambara nkabo ndetse akanishyiraho ibirungo. Ntibyigeze bimutera ipfunwe haba mu muryango we no muri bagenzi be yigana na bo kuko nibyo yumvaga bimuhaye amahoro kuruta kwitwara nk’abahungu.
Ku itariki 22 Ugushyingo 2011, nibwo Celine yafashe icyemezo cyo kujya guhinduza igitsina cye burundu n’igituza cye bakagihindura nk’icyabagore. Nyuma yo kubagwa yamaze ibyumweru bibiri mu bitaro ariko ntibyatinze yahise avamo yahindutse umukobwa nk’abandi bose. Celine yagize ati “Muri Mutarama 2012 nyuma yo kubagwa nasubiye ku ishuri, inshuti zanjye zirabyishimira nubwo hatabuze abamvuga nabi.”
Celine yavuze ko kuva akiri muto yifuje guhatanira kuba Nyampinga w’u Bubiligi ariko kubera ikibazo yari afite ntibyamushobokeye. Nyuma yo guhindurirwa igitsina nibwo yifuje kugera ku nzozi ze.
Ubu ari kwiyamamariza mu gace abarizwamo ka Flandre, naramuka atowe azakomeza amarushanwa asoza ku rwego rw’igihugu muri Mutarama 2016.