Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, June 24, 2015

Abanyarwanda bakwiye kwitondera uwatangiye kubeshya ko ari we Babou-G wamamaye



Umusore umaze kwamamara ku izina rya Babou-G biturutse ku kiganiro cyo kuri Televiziyo yatambutsemo asubiza mu buryo busekeje bigatuma amashusho ye akwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, akomeje kuburirwa irengero mu gihe abantu bamwifuza ari benshi, nyamara hari uwatangiye kubeshya ko ari we Babou-G ndetse anabeshya ko yamaze gusinya amasezerano yo kwamamaza na MTN.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2015, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amafoto y’umusore wiyitaga ko ari we Babou-G, ndetse akaba yifotoje ari ahakorera MTN maze ahita anatangaza ko yasinyanye amasezerano nabo, nyamara hari abahise batahura ko isura ntaho bahuriye, ukuri nyako kugeza ubu kukaba ari uko ibi ari ukubeshya, kandi akwiye kwitonderwa kuko ntawamenya icyo ababikoze bari bagamije.



Aya niyo mafoto yiriwe akwirakwizwa, nyamara byakorewe Nyabugogo aho kuba ku cyicaro cya MTN

Isura nyayo y’uwamamaye nka Babou-G, abantu bakomeje kuyishaka mu buryo bukomeye
Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Alain Numa ushinzwe ibijyanye n’amasoko muri MTN Rwanda, yatangaje ko MTN itigeze itanga kontaro kuri Babou-G ndetse ngo nta na gahunda bigeze bagira yo kumushaka nk’uko abantu bagenda babivuga hirya no hino ko MTN iri kumushaka ngo ajye ayamamariza.
Alain Numa ati: "Nta Babou-G rwose, ntawe uri muri MTN ntabwo twigeze tumushaka!uriya yagiye Nyabugogo kuri service centre urumva bya bindi bari bamaze iminsi bavuga ngo MTN yaramushakaga kandi uriya sinzi ko ariwe Babou G nabonye batanasa ahubwo ubwose Babou- G twaba tumushakaho iki koko?"

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko MTN yaba irimo gushakisha Babou-G ngo ajye ayamamariza, Alain Numa aseka cyane yagize ati: "Tumushakaho iki koko, Babou G ? na Yohana Umubatiza wakoranye nawe ntazi aho yamukura, uriya (wifotoje ari hamwe n’uvuga ko ariwe Babou-G) yagiye Nyagugogo kuri Servise centre kubera ko Babou-G ari kuri Hit (ari kuvugwa cyane ), n’uwamuvumbura wese yahita yifotoranya nawe ariko ntaho bihuriye na kontaro ya MTN, reka reka nta Babou-G"

Ibi byose ni ibyahimbwe ngo abantu bemezwe iby’amasezerano na MTN
Kugeza ubu, abantu batari bacye bamaze kwemera ko uwiriwe akwirakwiza amafoto ari we Babou-G, ndetse ko n’amakuru y’uko yasinye amasezerano na MTN yaba ari ukuri nyamara abantu bakwiye kwitonda, kuko ubu hanahise hafungurwa amakonti ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, mu mazina ya "Babou-G Ibaze Nawe". Hari ubujura n’ubutekamutwe bukoreshwa ikoranabuhanga, kuburyo n’uyu mu gihe yaba yamaze kwizerwa na benshi ntawamenya icyo yazakurikizaho.