Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Bagwire Keza Joannah yahawe ikaze mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza Inkuru irambuye


Bagwire Keza Joannah wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ndetse akabasha no kwegukana ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage Rwanda 2015), yamaze guhabwa ikaze mu marushanwa mpuzamaganga y’ubwiza ajyanye n’iri kamba yambitswe, bikaba biteganyijwe ko azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage International.





Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’abategura amarushanwa ya Miss Heritage International, berekanye ko bishimiye cyane ubwiza bw’uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Heritage Rwanda 2015, ndetse banaboneraho gusobanura ko aje asimbura Miss Marlene Mutoniwase waserukiye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage International umwaka ushize, akabasha no kwegukanamo ikamba ry’umukobwa ugaragaza kuba intyoza kandi utekereza kure mu kanya kato, aribyo mise Misss Ludodiversity.

Muri ubu butumwa bagize bati: “U Rwanda rwongeye kwigaragaza, undi mukobwa w’ubwiza budasanzwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage Rwanda, akaba ari nawe wambitswe iri kamba wa mbere muri 2015. Yitwa Bagwire Keza Joannah akaba aje akurikira Mutoniwase Marlene wabashije kwegukana ikamba rya Misss Ludodiversity mu marushanwa ya Miss Heritage ku rwego rw’isi. Igikurikiyeho kuri we(Bagwire Keza Joannah), ni ukwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Miss Heritage ya 2015”


Mu gihe amarushanwa mpuzamahanga nk’aya yitabiriwe na Marlene Mutoniwase mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 akabera muri Afrika y’Epfo, ay’uyu mwaka nayo biteganyijwe ko azaba mu mezi asoza umwaka ariko igihugu azaberamo cyo kikaba kitaratangazwa, ariko bishoboka ko hashobora kuzaba ari hanze y’umugabane wa Afrika kuko ay’umwaka ushize yabereye kuri uyu mugabane.
Bagwire Keza Joannah yahawe ikaze mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza Inkuru irambuye Bagwire Keza Joannah yahawe ikaze mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza Inkuru irambuye Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, March 06, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.