Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 yose!



Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015 mu masha y’umugoroba, nibwo urubanza ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo na bagenzi rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul batawe muri yombi mu kwezi kwa kane umwaka ushize, bakaba bose bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nyuma y’uko Kizito Mihigo yahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha binyuranye birimo icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 10, iyi myaka ikaba yagabanyijwe kuko atigeze agora ubutabera mu rubanza rwe ndetse akaba yaranemeraga ibyaha yaregwaga.


Mu bandi bahamijwe bareganwaga na Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien yakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu gihe Dukuzumuremyi Jean Paul we yakatiwe imyaka 30 y’igifungo, naho Niyibizi Agnes we yagizwe umwere urukiko rwanzura ko ahita arekurwa.
Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 yose! Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 yose! Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, February 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.